BBC Gahuza, 30 Ukwa gatanu 2025

Umugenzuzi wa ONU ku bibazo by’ubukene bukabije n’uburenganzira bwa muntu umaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko iki gihugu cyateye intambwe mu kuvana abaturage mu bukene, ariko ko hakiri byinshi byo gukora kuko umuturage umwe kuri batatu mu Rwanda ari munsi y’umurongo wihanganirwa w’ubukene.

Olivier De Schutter yabwiye abanyamakuru ko hagati ya 2017 na 2024 abaturage miliyoni imwe n’igice bavuye mu bukene, ariko ko abandi miliyoni eshatu bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Continue reading